Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Kagame, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganiraga ku ngamba zo guhangana n'Icyorezo cya Ebola.
Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko mu Rwanda nta Ebola ihari, ibi akaba ari umusaruro w’ishoramari rihamye mu gutegura no kubaka urwego rw’ubuzima rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.
Yagize ati "Twakajije ingamba zo kugenzura no gukurikirana indwara ku mipaka yose yinjira mu Gihugu. Twongereye ubushobozi bwo gusuzuma no gupima iyi ndwara muri laboratwari, twongera imbaraga mu buryo bwo gutabara byihuse, kandi dukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage.”
#RBAAmakuru