Nimero nshya… ariko amakuru yawe aracyabaruye ku zindi.
Abantu benshi bahindura telefoni, basimbuza simukadi, bahindura imeli, ariko bakibagirwa ikintu kimwe: nimero zabo za kera ziracyabaruye kuri konti zabo. Ako kantu gato kadakosowe gashobora kuba inzira yoroshye ku wundi muntu ushaka kwinjira muri konti yawe.
Shyira ibintu ku murongo:
- gensura nimero za telefoni imeli zihujwe na konti zawe (banki, imbuga nkoranyambaga, imeli)
- kuraho izo utagikoresha
- shyiraho uburyo bwemeza ibintu bikomatanije mbere yo kwinjira muri konti
- niba hari ikintu kidasanzwe, bimenyekanishe
Umutekano wawe si ijambo ry’ibanga gusa, ni uburyo amakuru bwite yawe uyafiteho ububasha.