Uyu munsi, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango
@U_Consolee, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyagatare, aganira n'abaturage bo mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Matimba mu Mudugudu wa Kabuga I, ibiganiro byibanze ku kuganira mu miryango, kuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere, kwirinda amakimbirane mu muryango, kurwanya ubusinzi, gutanga amakuru ku bantu basambanya abana n'icuruzwa ry'abantu, kubyara abo umuryango ushoboye kurera.
Yagize ati: "Ni byiza ko umugore amenya ukwezi kwe kandi n'umugabo akamenya ibihe umugore we agezemo kugira ngo mutazabyara mutabiteguye. Ikindi kandi mugomba kujya mubwira abana banyu ubuzima bw'imyororokere nta soni. Turabasaba kwirinda amakimbirane, ubusinzi n'izindi ngeso mbi. Mukorere hamwe nk'umuryango, mugire isuku mu ngo no ku mibiri yanyu kandi mujye mugira inteko y'umuryango mbere yo kuryama."