Here is a video about Kigaliโs cycling culture.
DORE VIDEWO ISOBANURA IGARE MURI KIGALI.
Hagati aho,
#KigaliYacu yahawe ikirango cyitwa UCI Bike City Label.
Ni ikirango cyatangiwe i Athens mu Bugereki ku munsi wโejo. Iki kirango gihabwa imijyi yateguye neza Shampiyona yโIsi yโAmagare, kandi igateza imbere kunyonga igare.
Ubwo
#Kigali iheruka gutegura iyi Shampiyona umwaka ushize, amahanga yarashimye. Ndetse Perezida wa UCI yahamije ko nta Gihugu kigeze kirusha u Rwanda gutegura neza.
Ikindi, iyi UCI Road World Championships yabereye Kigali ni yo yarebwe kurusha izindi kuri televiziyo, nโabantu barenga miliyoni 300. Iyaherukaga kurebwa cyane yari yabereye mu Bubiligi mu 2021.
Ikirango cyahawe Kigali gisobanura ko:
โถ๏ธ Kigali yateguye neza cyane Shampiyona, ifitiwe icyizere cyo kwakira nโandi masiganwa yโamagare akomeye ku isi.
โถ๏ธ Kigali yerekanye ko Afurika na yo ibishoboye.
โถ๏ธ Kigali ifite umuco wo gukoresha igare mu buzima bwa buri munsi, si muri siporo gusa.
โถ๏ธ Kigali ikomeje guteza imbere kunyonga igare. Mu bishanga birimo kuvugururwa, harimo km 60 zo kugenda nโigare ndetse nโamaguru.
โถ๏ธ Kigali iteza imbere ubwikorezi bwโibintu nโabantu budahumanya ikirere.
โพ๏ธโพ๏ธโพ๏ธ
FYI: Iyi post yanditswe mu rurimi rwโIkinyarwanda. Niba uyibonye mu rundi, ni auto-translation. ๐๐ฝ