Uyu munsi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
@PudenceR ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungiriye Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet n’Umuyobozi wa Water Access Rwanda Christelle Kwizera, bifatanyishe n’abaturage bo mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro imiyoboro y’amazi yubatswe ku bufatanye na Water Access Rwanda.
Abaturage bashimiyeko bagiye gutangira umwaka mushya wa 2026 bafite amazi meza.
Kankundiye Consolata yagize ati "Turashima ubuyobozi bw' Igihugu cyane Umukuru w'Igihugu waduhaye umwaka mushya atugezaho amazi meza. Twakiranye ibyishimo impanuro ze twagejejweho n'Umuyobozi w'Intara, yatugaragarije ko adukunda kandi arajwe ishinga nuko tugira ubuzima bwiza. Kugira amazi hafi bizatuma tunakoresha umwanya twamaraga tuyirukaho mu bindi bikorwa biduteza imbere."
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,
@PudenceR yashimye uruhare rwa Water Access Rwanda rwo gutuma abaturage babona amazi meza kandi adahenze. Yasabye abaturage gufata neza amazi begerejwe kandi bakarushaho kugira isuku n’isukura muri byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Imiyoboro ibiri yatashywe izageza amazi ku baturage bo mu ngo zisaga 600 zo mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga.