Your daily dose of viral moments

Joined March 2020
890 Photos and videos
Viral World retweeted
Kidumu yeruye ko atazabogamira ku Burundi mu gihe bubanye nabi n’u Rwanda Umuhanzi Jean Pierre Nimubona wamamaye mu Burundi no mu karere nka ‘Kidumu Kibido’ yatangaje ko adashobora kubogamira ku gihugu akomokamo, mu gihe umubano wacyo n’u Rwanda wazambye. Mu kiganiro na BBC Gahuza, Kidumu umaze imyaka myinshi muri Kenya yabajijwe impamvu Abanyarwanda n’Abarundi bakomeza kumukunda no mu bihe bigoye. Ati "Njyewe mu mutwe wanjye nta mupaka nemera ko ubaho hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Iyo mbonye Umunyarwanda mbona dusa. Iyo mbonye Umurundi, mbona ari cyo kimwe n’Umunyarwanda." "Rero buri mwanya muri gahunda yanjye, mpora mfite igitekerezo cyo guhuza ibyo bihugu. Nashoboye gutuma Abanyarwanda bumva ko Abarundi ari abaturanyi. Ibiva muri politiki ntibindeba, bifite abo bireba." Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu 2015 nyuma y’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ryakozwe n’abasirikare bari bayobowe na Gen Maj Godefroid Niyombare. Mu 2022, ibihugu byongeye kubana neza ariko mu mpera za 2023 byongera kudogera nyuma y’igitero umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye muri zone Gatuma mu Ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingaruka zihuse zo kuzamba k’umubano w’ibihugu byombi zabaye gufunga imipaka yo ku butaka ku ruhande rw’u Burundi, ubucuruzi bwakorwaga hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi burahungabana bikomeye. Kidumu yabajijwe niba umubano w’u Rwanda n’u Burundi utangira kuzamba byaramworoheye kumenya uko yitwara nk’umuhanzi ufite abakunzi mu Rwanda no mu Burundi, asubiza ko umurongo yafashe utigeze uhinduka. Yagize ati "Njyewe nakomeje kujyayo. Mu Rwanda nta munsi ndabona bambuza. Urabizi hari abantu bavuga ibintu mu kabari bati ni ukumwitondera uriya muntu uhora ajya hariya, ibintu nk’ibyo. Hakaba n’Abarundi bari barahungiyeyo, na bo nyine bagerageje kubyuririraho, bakanavuga ko noherezwa kujya kuneka." "Njyewe nagumye uko meze. Simpindagurika, sintambikiza ngo Kidumu asigaye ameze atya, yahoze atwereka ameze atya. Oya, njyewe nagumye ku murongo umwe, aho ni ho nzapfira. Rero baturage, mundeke, uko ni ko nishakira amafaranga yanjye.” Kidumu yasobanuye ko yigeze kuba umunyapolitiki ubwo yari umunyamuryango w’ishyaka ryitwaga MRC-Rurenzangemero ariko ko ubu yavuye muri politiki ubutazayisubiramo, ahitamo kwiyegurira umuziki gusa.
7
17
1,532
Viral World retweeted
The driver crossed the line and kissed her.😱😳
Drop a video worth watching twice 🎥🔥
174
141
1,612
1,034,218
Viral World retweeted
Congratulations to @Fiona_Kamikazi 💞
7
16
307
25,984
Viral World retweeted
Gahunda y'iseka rusange ‘Gen-Z Comedy Show’ irakomeza kuri uyu wa kane 11/06/26 muri Camp Kigali, Saa 18:00 Witeguye guseka? Abanyarwenya baragutegereje🥳 Witeguye kuganira na @AissaCyiza? Ari ready! Gura itike yawe kuri genzcomedyshow.com cg *797*30*10#
2
26
31
2,075
Viral World retweeted
Asanze Djihad n’abagenzi be i Mageragere! Urukiko rwanzuye ko Yampano ajyanwa i Mageragere Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nyarwanda nka Yampano, agomba kujya gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urukiko rwasomye umwanzuro ku rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni umwanzuro wagombaga gusomwa mu cyumweru gishize, ariko uza gusubikwa. Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatetanyo iminsi 30 Yampano, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha bitatu muri bitandatu aregwa. Ibi byaha bitatu byatumye akomeza gufungwa birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kunywa urumogi no kwangiza ikintu cy’undi. Ni mu gihe ibindi byaha bitatu, bitagaragarijwe impamvu zikomeye birimo icy’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi, icyo gukoresha ibikangisho ndetse no gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko. Mu iburanisha ryabaye tariki 02 Kamena 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Uworizagwira gufungwa by’agateganyo, nyuma yo gushingira ku mpamvu zirimo  ubuhamya bwatanzwe n’umumotari wari utwaye umukunzi wa Yampano ubwo yabagongaga. Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha na cyo bwari bwakimusabiyeho gufungwa, bushingiye ku kuba Yampano yarasanzwe mu maraso igipimo kiri hejuru cy’urumogi kingana na Nonagaramu 166.
1
6
11
1,571
Viral World retweeted
Abantu mufite ‘Umushinga w’Ubukwe’ muri he? Ese ikinyoma cyahinduka Urukundo? @claptonkibonge ari ready kuduha ibyishimo, Soon 🥳🥳
1
18
38
6,346
Viral World retweeted
U Bubiligi busanga kuvana Ingabo z’u Rwanda muri Congo bikwiye kujyana no gusenya FDLR Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, ku wa Gatandatu yatunguranye agaragaza ko igihugu cye gisanga kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, bikwiye kujyana no gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwarwo. Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yabitangaje asubiza ubutumwa bw’Umujyanama wa Perezida Trump mu Biyaga Bigari, Massad Boulos, yashyize kuri X kuwa Gatanu agaruka ku bihano, kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo no gusenya FDLR. Na we abinyujije kuri X, Prevot yagize ati: “U Bubiligi buremeranya rwose n’ubu buryo. Kuvana Ingabo z’u Rwanda no gusenya FDLR bigomba kujyana nk’intambwe yihuse kandi y’ingenzi iganisha ku mahoro arambye.” Minisitiri Prevot yongeyeho ko mu gihe guhangana n’Icyorezo cya Ebola bikeneye gukorwa nta nkomyi, kubaha amahoro no kurengera abaturage byihutirwa kuruta mbere hose. Ku rundi ruhande ariko, ibyatangajwe na Prevot hari abo bitashimishije nk’Umudepite mu Bubiligi ufite inkomoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo wigize umuvugizi w’ubutegetsi bwa Kinshasa, Lydia Mutyebele. Agira icyo avuga kuri ubu butumwa bwa Prevot, uyu mudepitekazi yagize ati: “Bwana minisitiri, ibi rero nibyo neza neza birakaza Abanyekongo benshi uyu munsi. Nta muntu urwanya gusenya imitwe yitwaje intwaro. Ariko se ni gute umuntu ashobora kunganya FDLR no kuhaba kw’Ingabo z’u Rwanda?” Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi we yari yatangaje biriya agira icyo avuga ku butumwa bwa Massad Boulos. Mu butumwa bwe kuwa 5 Kamena, Boulos yagize ati: “Hashingiwe ku muhate ukomeje mu rwego rwo guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’ibiyaga bigari, ubu Amerika yafatiye ibihano abayobozi bakuru ba M23 na FDLR kubera amarorerwa yakorewe abaturage ndetse no guhungabanya inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa DRC.” Yakomeje agira ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufata ingamba z’inyongera ku gihugu icyo ari cyo cyose, umuntu ku giti cye, cyangwa itsinda ribangamiye amahirwe y’amahoro mu karere, cyane cyane umuntu uwo ari we wese ubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington ndetse n’inshingano zo kugera ku mahoro. Kugira ngo ibyo bigerweho, ingabo z’u Rwanda zigomba kurangiza kuva muri DRC nta yandi mananiza, kandi DRC igomba gusenya burundu FDLR.” Intumwa ya Perezida Trump yongeyeho ko kubazwa inshingano, kubahiriza ibyemeranyijwe, no kubishyira mu bikorwa ari ngombwa mu kugera ku mahoro arambye.
1
2
8
845
Viral World retweeted
Nibyo cg n’ibihuha? RUGANGURA Axel yaba yamaze gusinyira SK FM avuye kuri RBA?
22
7
67
11,854
Viral World retweeted
Hagiye gushyirwaho ikigo gishinzwe AI mu Rwanda Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (Al) hagamijwe gukomeza guteza imbere Ubwenge buhangano n’ikoreshwa ryabwo mu Gihugu. Iterambere rirushaho kwihuta muri iyi minsi ndetse biragoye ko wasanga ahakorerwa imirimo hadakeneye ubwenge buhangano. Haba ahakenewe imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge n’ibitekerezo barabukoresha. Mu Rwanda AI ikoreshwa mu buvuzi, mu burezi, mu bucamanza, mu buhinzi, mu nzego z’ubucuruzi n’ahandi hose mu nzego z’ubuzima bw’igihugu. Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 8 Kamena rigaragaza ko iki kigo cyemejwe n’inama y’Abaminisitiri kizagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (Al) mu Rwanda no hanze yarwo, hibandwa ku guhindura imikorere mu nzego za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi, kongerera abantu ubumenyi mu bijyanye n’Ubwenge buhangano, kwita ku mahame agenga ikoreshwa ryabwo, guteza imbere inganda, kububyaza umusaruro no guteza imbere ubufatanye ku rwego mpuzamahanga. Iki kigo kizahuriza hamwe ibikorwa byose bijyanye n’Ubwenge buhangano (Al) mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryabwo, kuzamura impano, ishoramari no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho ku mugabane wa Afurika. Politiki y’igihugu yo kwihutisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (National Artificial Intelligence Policy) yemejwe ku 20 Mata 2023 mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame. Politiki y’Igihugu ijyanye n’ikoreshwa rya AI ifite intego yo kugira u Rwanda igicumbi mpuzamahanga cy’ubushakashatsi kuri AI no guhanga ibishya, kuba ku isonga mu bihugu bya Afurika mu kubyaza umusaruro AI, kunoza serivisi mu nzego za Leta binyuze mu gukoresha AI no guharanira ko AI ikoreshwa neza mu rwego rw’abikorera.
1
9
15
430

ALT Cracking Up Lol GIF by MOODMAN

1
59
Viral World retweeted
Iga kubwira Imana mbere yuko uganyira abantu!
1
5
15
566
There are the real one
2
77
Viral World retweeted
Remarks by @PaulineOkumu, National Director, World Vision Rwanda Today's visit provides a valuable opportunity to witness firsthand the progress, achievements, and lessons learned through the Dukore Twigire Project. This initiative reflects our shared commitment to strengthening livelihoods, building resilience, and promoting self-reliance among vulnerable households. We are especially pleased that this visit marks an important milestone: the official handover of start-up and seed capital to project participants. This support goes beyond financial assistance. It represents hope, dignity, and an opportunity for families to build sustainable livelihoods. Through this investment, participants are empowered to engage in income-generating activities, improve their household well-being, and contribute to the economic growth of their communities. The Dukore Twigire Project demonstrates the power of collaboration. When government institutions, development partners, communities, and organizations such as World Vision work together, we can create lasting and meaningful impact. The project's approach of integrating refugees and host communities in livelihood interventions is particularly important, as it promotes social cohesion, inclusion, and shared economic prosperity. As we observe today's activities, I encourage all of us to reflect on the lessons emerging from this project. These insights are critical for improving and scaling up successful approaches, while strengthening our collective response to vulnerability and displacement. @WVRwanda remains fully committed to supporting the Government of Rwanda and all stakeholders in advancing resilience, child well-being, and sustainable development. We deeply value this partnership and look forward to strengthening our collaboration as we continue to serve those who need it most. Together, let us continue building a future where every individual, regardless of their circumstances, has the opportunity to thrive. #DukoreTwigire
Through the #DukoreTwigire Project, refugees and host community members share with visitors and sponsors how the project has transformed their lives. Implemented by @WVRwanda, the project empowers vulnerable households with the skills, resources, confidence, and opportunities needed to become self-reliant and resilient. Focusing on refugees living in Rwanda, particularly in Mugombwa Refugee Camp, the project supports sustainable livelihoods and creates pathways toward a brighter future. #DukoreTwigire
5
18
27
2,334
It’s so funny tho
Her husband is on another level 😱😮‍🔥
1
87
He really disappointed him
61