Nshuti zanjye mwaramutse,
Ndabizi benshi turacyari mu munyenga n'uburyohe by'intsinzi kdi ni mu gihe turayikwiriye.
Mwigire hino mbongorere akantu mugomba kugenda mu buzima, ako kantu n'ingenzi kandi karuta ibyo dutunze byose,
Reka no kubicisha amatsiko ni : 《 UGUKUNDA IGIHUGU CYACU 》.
Iyo ukunze Igihugu burya uba wikunze
Iyo ukunze Igihugu burya uba urimo gutera imbere
Iyo ukunze Igihugu burya nacyo kiragukunda.
Iyo ukunze Igihugu burya uba Ukunda abene gihugu.
Iyo ukunze Igihugu uhorana icyubahiro.
Gukunda Igihugu n'umugisha uruta iyindi kandi ndawubatuye. Uyu niwo murage nifuza kuri mwese.
Unkunda wese azampe impano idasanzwe, iyo mpano nta yindi ni 《ugukunda Igihugu cyacu》.
Iyo ndebye hano kuri Social Media nishimira ko abakiri bato ( urubyiruko ) mugaragaza uwo muhate n'uwo murava ukomeye kandi ikiza mufite aho muwukomora ( impano Imana yatwihereye H.E
@PaulKagame) akunda u Rwanda n'abanyarwanda ibi nkabimukundira kubi.
Hano kuri iyi mihanda nungutse inshuti, nungutse abakunzi, nungutse abavandimwe benshi kubera ko DUHURIYE ku gukunda Igihugu cyacu.
Amahitamo yanjye nyashingira ku gukunda u Rwanda rwambyaye, nawe nizere ko ariko biri.
Ukunda Igihugu ahorana icyubahiro muri iyi Si ndetse nkeka ko no mw'ijuru ariko bizagenda.
Urugero rwiza ni H.E Perezida wacu, wubashywe kw'Isi yose.
Dukunde Igihugu cyacu maze dutere imbere.
@sadateMunyakazi
Inshuti y'Urubyiruko