Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yatangiye ahumuriza Abarokotse Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali anabanza kwibutsa ko “Ubuzima bwatsinze Jenoside” nk’uko bigaragazwa n’ibimenyetso bitandukanye biboneka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, no mu Busitani bw’Urwibutso.
Minisitiri Bizimana yibanze kuri Nyarugenge, Kacyiru na Kicukiro nka Komini zari zigize igice cy’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside.
Yavuze ko Perefegitura ya Kigali yateganywaga n’itegeko nshinga kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ariko ntibyakorwa, kugeza mu 1990 nyuma y’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye, kugira ngo byoroshye ibikorwa byo kwica Abatutsi.
Amabwiriza yahawe abayobozi b’iyi Perefegitura n’abayobozi ba Komini zayo yari ugufata, gufunga, gutoteza, no kwica Abatutsi bitwaga ibyitso by’Inkotanyi.
Yagarutse na none ku buhamya bw’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Nyarugenge, Bizimana Jean, aho agaragaza ko ari mu bateguye, bashishikariza, bitabira inama, batanga imbunda, ndetse banayobora ibitero bitandukanye byicaga Abatutsi, by’umwihariko kuri St Paul na Ste Famille, ikimenyetso cy’uburyo ibikorwa byo kwica Abatutsi byateguwe kandi bigakorwa na Leta yariho.
Yagize ati: “Amateka nk’ayo, u Rwanda ntirwakwemera ko hagira ukomeza kuyagoreka cyangwa kuyahakana, kuko byaba ari ugushinyagurira Abarokotse”.
Yibukije ko Jenoside ari umushinga wapanzwe neza, urategurwa kandi ushyirwa mu bikorwa. Yasabye ko hakomeza gusigasirwa aya mateka, ari na ko dukomeza guharanira kubaka u Rwanda twifuza kuko ari wo musanzu ukwiye ku bahagaritse Jenoside, ndetse n’umurage ku Banyarwanda b’uyu munsi n’ejo hazaza.
Twibuke Twiyubaka.
#Kwibuka32