Bitcoin irikumanuka Cyane Muri Iki Cyumweru. Mbere yo kugira umwanzuro ufata Banza Usome Iyi post.
Muri iki cyumweru twabonye message zitubaza impamvu digital assets zirikumanuka cyane:
"ese biriguterwa niki? Ese crypto yararangiye?"
Reka tuguhe amakuru nkabantu bakurikirana iby'amasoko y'imari kwisi no muri Afurika.
Bitcoin yavuye ku giciro cya $126,200 yari yaragezeho m'Ukwakira 2025, igera hafi kuri $61,500 mur'iki cyumweru.
Ibi bivuze igabanuka ryayo hafi 51% ugereranyije n'igiciro cyayo cyo hejuru.
Iri gabanuka ni rinini cyane.
Ariko mbere yo gufata icyemezo ushingiye ku bwoba cyangwa amarangamutima, banza usobanukirwe impamvu zabiteye.
🔴 1 — Ibigo Bikomeye Byakuye Miliyari z'Amadolari Mu Isoko Mu Minsi Mike
US Spot Bitcoin ETFs zihwanye n'amafaranga $3.45 billion yavuye mu isoko (net outflows) mubihe 11 by'ubucuruzi byakurikiranye.
Ku munsi umwe gusa, amafaranga angana na $483.8 million yavuye mu isoko.
Nanone kandi, habayeho kugurisha ETFs nyinshi za BlackRock' (IBIT) zifite agaciro ka $1.26 billion, bikekwa ko byakozwe n'umushoramari umwe munini wahisemo gusohoka mu isoko vuba.
Tekereza abakiriya cyangwa abanyamuryango 100 bakomeye bo muri SACCO babikurije rimwe amafaranga yabo!.
Ikigega cyabo cy'imari ntabwo cyakomeza guhagarara neza.
agaciro kayo kahita kagabanuka cyane.
Niko bimeze no kuri Bitcoin.
🔴 2 — Ikigo gikomeye cyane kwisi mubigo bibitse Bitcoin Cyagurishijeho bitcoin nkeya, hanyuma Icyizere Cy'Isoko Kirahungabana
Ikigo cya Strategy cyatangaje ko cyagurishije 32 BTC zifite agaciro ka hafi $2.5 million.
ni bwo bwa mbere cyari kigurishije Bitcoin mu myaka hafi 4 ishize.
Iki kigo gifite Bitcoin zingana na 843,706 BTC.
Bivuze ko izo cyagurishije zingana na 0.004% gusa, by'izo gifite zose.
Mubyukuri Umubare wari muto cyane.
Ariko byafashwe nkubutumwa bukomeye cyane kwisoko ry'imitungo nkoranabuhanga.
Abashoramari benshi babifashe nk'ikimenyetso cy'uko ya gahunda y'igihe kirekire yo "kutazigera bagurisha Bitcoin" yatangiye guhinduka.
Ibyo byagize uruhare mu kugabanuka kw'igiciro cya Bitcoin.
Isomo rikomeye:
Mu masoko y'imari, rimwe na rimwe icyizere cy'abashoramari kigira imbaraga kurusha imibare.
🔴 3 — Ubwoba Bw'Intambara N'Ubwiyongere Bw'Ibiciro(inflation) Byatumye Amafaranga Ahungira Ahari Umutekano
Ibitero bishya hagati ya Amerika na Iran ku wa 2 Kamena byongeye gutera impungenge ku masoko y'imari.
Kur'ubu, isoko ririmo gutekereza ko hari amahirwe angana na 68.8% ko banki nkuru ya America (Federal Reserve) itazagabanya inyungu (interest rates) muri 2026.
Kandi Iyo inyungu zigumye hejuru, abashoramari benshi bahitamo gushyira amafaranga yabo muri,Cash,Bonds
,Gold (zahabu)
aho kuyashyira mu mitungo ihindagurika cyane mugaciro nka Bitcoin.
ikindi kandi, iyo Idolari rya Amerika rifite imbaraga, Bitcoin ntabwo iba igishishije abashoramari mpuzamahanga.
Iyo isi itangiye kugira ubwoba n'umutekano muke, amafaranga ahungira ahantu hafite umutekano.
Kugeza ubu Bitcoin iracyafatwa nk'umutungo ufite ibyago (risk asset), ntabwo irafatwa nk'ubuhungiro bwizewe bwamafaranga nka zahabu.
Ibi Bisobanuye Iki Ku Mushoramari?
✅ Si ubwa mbere Bitcoin iguye cyane.
✅ Kandi sinubwanyuma.
✅ Mu bihe byashize Bitcoin yigeze kugwa hejuru ya 80% (-80%), ariko nyuma yongera kuzamuka igira imbaraga kurushaho.
✅ Hagati muri 2025, Bitcoin yageze hagati ya $120,000 na $122,000 mbere y'uko itangira gucikintege buhoro buhoro.
ibi bihe Bitandukanye n'ibindi bihe byabanje, kuko ntabwo bitcoin yahise igwa byihuse ako kanya, ahubwo yinjiye mu gihe cyo kugwa mugaciro buhoro buhoro (structural cooling).
✅ Ikosa rihenze cyane mu ishoramari ni ukugurisha kubera ubwoba igihe ibiciro byamaze kugabanuka cyane.
Tekereza ku mworozi w'Umunyarwanda wagurishije inka ze mu gihe cy'amapfa.
Iyo imvur'igarutse, akenshi yisanga yarafashe icyemezo cyamuhombeje.
No ku masoko y'imari ni ko bimeze.
Ikintu cyingenzi ugomba kuzirikana kumasoko y'imari
Ubumenyi ni bwo burinzi bwa mbere bw'umushoramari.kuko niba usobanukiwe isoko, ntabwo buri gabanuka ryibiciro rizagutera ubwoba.
NB: ayi post igamije gutanga amakuru no gutanga ubumenyi gusa, ntabwo ari inama muby,imari
#Bitcoin #CryptoMarket #DigitalAssets #BlockchainAfrica #RwandaFintech #INTOGOREFINTECH #CryptoEducation #AfricaBlockchain #FinancialLiteracy #BTC #CryptoNews #InvestSmart