Tekereza Jean Luc afite amadolari $1000, akayashyira muri banki ngo abitse igihe kiringaniye akazunguka inyungu ya 6% ku mwaka. nanone Abdul agiye muri iyo banki, agafata ideni rya $1000 ariko akishyura inyungu ya 18% ku mwaka. Iyo banki yunguka inyungu hagati y’inyungu itanga nayo yakira ingana na 12%.
None, tekereza ko banki ivanweho, hanyuma hakabaho urubuga rwubakiye kuri blockchain aho Jean Luc na Abdul bahura bagakorana ubucuruzi bw’inguzanyo ubwabo, kandi urwo rubuga rugafata amafaranga make nk’igihembo cyo kubahuza.
hakoreshwa ikoranabuhanga rya blockchain kuri uru rubuga, rikabafasha gukora ubucuruzi bw’inguzanyo mu buryo butaziguye, bufite ubwizerwe, kandi bwikoresha neza hifashishijwe smart contracts, ibi byitwa
#DeFi (Decentralized Finance)?
Uko
#Blockchain Ihindura Ubucuruzi Bw’Imari Bwa Kera bikitwa
#DeFi
Mu buryo busanzwe:
Jean Luc abitsa $1000 muri banki, akabona inyungu ya 6% ku mwaka.
Abdul afata inguzanyo ya $1000 muri banki, akishyura inyungu ya 18% ku mwaka.
Banki yunguka inyungu ya 12% hagati y’inyungu itanga na yo yakira.
None, banki ivanweho hagakoreshwa urubuga rwubakiye kuri blockchain:
Jean Luc atanga inguzanyo ya $1000 kuri Abdul mu buryo butaziguye.
Smart contracts, zigenga uru rubuga, zigenzura ibikorerwa byose mu mucyo kandi nta muntu n’umwe ubigiramo uruhare.
Jean Luc abona inyungu nyinshi (nka 8%), Abdul akishyura inyungu nke (nka 12%).
Urubuga rutwara amafaranga make (nka 0.1%) nk’igihembo.
Ibyiza bya
#DeFi:
🚀 Inguzanyo itaziguye: Nta banki irimo hagati ngo ishyireho ibisabwa biruhije.
🔗 Umucyo: Ibyose bigaragara kuri
#blockchain.
🤝 Ubwizerwe butagombera umuntu: Smart contracts ni zo zigenzura amasezerano.
🌍 Kubona amahirwe hose ku isi: Buri wese ufite wallet ya crypto yabasha kubyitabira.
Inyungu: Abatanga inguzanyo babona inyungu nyinshi, abaka inguzanyo bakishyura make, kandi bose bagira amahirwe angana.
Imbogamizi: Ihindagurika ry’agaciro ka
#Crypto rikabije, ibibazo bya tekiniki muri smart contracts,amategeko ataranozwa neza.
DeFi iri guhindura uburyo bw’imari, isubiza abantu ububasha bwo gucunga umutungo wabo! 🌐💡@intogore.com
@icp_Rwanda_