Joined March 2015
6,333 Photos and videos
AMAKURU ======== Aha niho hazakorerwa ibizamini byo kuvuga @REBRwanda
1
2
151
Gasabo:Umugabo yishwe n'inyama bita Nyash ========================== @Gasabo_District mu murenge wa Kinyinya,ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu kagari ka Murama ahazwi nko mu Bigutiya, umugabo yagiye muri resitora arya inyama mugenzi we yari yatse ikamunanira ahita atangira gusamba, imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gupfa. Abaturage bavugako bakeka ko yayiryanye ifemba ikamuniga, kuko yinjiye ari mu zima ndetse iyi nyama ikaba ari umwihariko w'iyi resitora izwi nka nyashi abantu bari basanzwe bayirya.[Src @TV1Rwanda ]
1
245
UBUVUGIZI Rubavu: Bamwe mu bakozi ba Kigufi HC bimwe amasezerano y'akazi ============================ @RubavuDistrict hari abakozi bakorera ku Kigo Nderabuzima cya Kigufi(Kigufi HC), bakora nta masezerano(Contracts) y'akazi bafite. Bivugwako Umuyobozi w'iki kigo yahawe amasezerano na @HospitalGisenyi akaza agasinyisha abakozi ariko ntibongere kuyaca iryera ntibayasubizwe. Bakaba bafite ikibazo ku bwo gukora nta masezerano kandi abandi barayahawe,ibi bikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kutabona inguzanyo mu bigo by'imari na bank. Umuyobozi w'iki Kigo ahakana ibivugwa, akavugako abakozi bose bafite amasezerano y'akazi,... @promulindwa tabara abaturage. @RwandaLabour @RwandaHealth @nsanzimanasabin @RwandaWest
4
1
5
765
INKURU Y’AKABABARO =======≈========== Umunyamakuru; Fidele KAJUGIRO SEBARINDA yitabye Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye
4
1
6
1,451
AMAKURU ======== Ko u Rwanda rudadiye ubu Israel barashaka iki? Kuki uru rutonde bazanyemo u Rwanda koko!
4
3
12
5,781
AMAFOTO ======== Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA, Sandrine Isheja Butera, bari mu bihumbi by'abitabiriye isiganwa rya 'Run for Peace' muri Kigali International Peace Marathon kuri uyu wa Gatandatu. @nmukazayire
2
9
3,680
Sam Kabera retweeted
Umunsi wa mbere w’isiganwa ku maguru “Kigali International Peace Marathon 2026” wagenze neza. Ejo, tariki 14 Kamena 2026 ni umunsi wa nyuma w’iri rushanwa. Ongera urebe imihanda izakoreshwa. ———————————— The first day of the “Kigali International Peace Marathon 2026” was successfully completed. The marathon concludes tomorrow, June 14, 2026. Please find the routes that will be used here.👇👇 #KIPM2026 #Irun4Peace #TurindaneTugereyoAmahoro
Uko imihanda izakoreshwa muri "Kigali International Peace Marathon 2026” __________ Traffic Advisory map for the “Kigali International Peace Marathon 2026” #KIPM2026 #Irun4Peace #TurindaneTugereyoAmahoro
1
14
39
5,257
AMAKURU AGEZWEHO ================== Itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo gutandukana na MIE iyobowe n’Umunyamakuru Irene Murindahabi yabarebereraga mu muziki. Itangazo ryasohowe n’iryo tsinda kuri uyu wa 13 Kamena 2026, ryahamije ko bafashe umwanzuro wo gutandukana na MIE bakigenga ku giti cyabo ndetse bashimira umubano n’imikoranire myiza yabagejeje kuri byinshi mu gihe bari kumwe na MIE.
7
3
37
10,259
UPDATES Burera: Abanyeshuri bishe mugenzi wabo =========================== Mu ishuri ryisumbuye rya Kagogo riherereye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera habaye gushyamirana gukomeye kw’abanyeshuri, umwe bimuviramo urupfu. Amakuru aturuka i Kagogo avuga ko ihangana ry’aba banyeshuri ryabereye mu nyubako bararamo ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2026, aho bapfaga telefone, abayobozi b’ishuri babimenya mu gitondo. Umuturage yagize ati “Abana b’abahungu bapfuye telefone mu nzu bararamo [dortoire] kugeza ubwo bicana, umwe abigenderamo.” Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, yabwiye IGIHE ko uku gushyamirana kwatumye abanyeshuri bakomereka, umwe bimuviramo urupfu. Ati “Habayeho gushyamirana kwa bamwe mu banyeshuri, biza kuvamo gukomereka kuri bamwe, bajyanwa kuvuzwa, umwe mu bakomeretse yitaba Imana.” Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu munyeshuri batawe muri yombi. @BureraDistrict @RIB_Rw @Rwanda_Edu
#Drones Ubu zigiye muri ES Kagogo ,@BureraDistrict mu murenge wa Kagogo haravugwa inkuru y'umunyeshuri wishe undi,...
7
1
7
6,656
AMAKURU ========= Ikirego cyaregwagwamo umunyamakuru @NdahiroPapy ntashingiro gifite,icyaha cyo gutukana mu ruhame ntikimuhama,ntabwo ahamwa n'icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha,indishyi Ndayisenga Matherne yashakaga ntabwo akwiye kuzihabwa,... @oswaki
14
3
29
7,320
#Drones Ubu zigiye muri ES Kagogo ,@BureraDistrict mu murenge wa Kagogo haravugwa inkuru y'umunyeshuri wishe undi,...
9
3
25
13,811
Gatsibo: Umugore n'umwana bapfuye hagakekwa ko yishwe n'iryinyo ============================ Muri @GatsiboDistrict Umugore n'umwana yari atwite bapfiriye mu bitaro bya @NgaramaHospital biteza impaka hagati y’umuryango we n’ubuyobozi bw’ibyo bitaro, aho umuryango ukeka ko yaba yazize uburangare bw’abaganga mu gihe ibitaro byo bivuga ko nta burangare bwabayeho ahubwo ko ashobora kuba yahitanywe n’ingaruka z’iryinyo yari arwaye. @RwandaHealth @RwandaParliamnt Inkuru ya @TV1Rwanda
5
2
16
5,142
Bugesera: Umukecuru yapfuye, hakekwa inkoni yakubiswe n’umuhungu we ============================ Umukecuru witwa Mukabera Erina wari utuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange yapfuye, hakekwa ko yazize inkoni yakubiswe n’umuhungu we nyuma y’amakimbirane bagiranye mu minsi ishize. Uyu mukecuru yitabye Imana ku wa 10 Kamena 2026, gusa abaturage baganiriye na TV1 bayibwiye ko yishwe n’inkoni yakubiswe mu mutwe n’umuhungu we ku wa 6 Kamena 2026. Aba baturage bagaragaje ko uyu muhungu yari asanzwe akubita umubyeyi we, kubera ko hari igihe yamukubitaga bikarangira uwo mukecuru agiye kuba mu baturanyi ngo amuhunge. Ati “Yaramukubise uwo mukecuru ajya kuba ku mukecuru bari baturanye, nyuma yahise amubwira ko agiye gusubira mu rugo umuhungu we nashaka amwice, asubiyeyo nibwo yamukubise icyo kintu cyamuviriyemo urupfu.” Bakomeje bavuga ko uyu muhungu yari asanganywe imyitwarire idahwitse kubera ko nta kinyabupfura kimuranga, ndetse bamwe bavuga ko ibyo yakoraga yabiterwaga n’ibiyobyabwenge Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamduni Twizeyimana, yavuze ko uyu muhungu yatawe muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje gukorwa. Ati “Uyu mukecuru twumvise ko yitabye Imana aguye mu bitaro i Kigali ariko ku itariki 6 yari yakubiswe n’umuhungu we, abaturage baduhaye amakuru ko yamukubise turamufata, ubu yashyikirijwe RIB ari gukorwaho iperereza,”[IGIHE]
1
2
5
2,094
Ngoma: Umukobwa w’imyaka 17 yishwe atemwe ijosi ============================ Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma ziri guhigisha uruhindu abantu bagize uruhare mu kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 17, bamuteye icyuma ku ijosi, bamukata amabere, intoki n’ibindi bice by’umubiri. Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Kamvumba mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma. Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko uwo mukobwa yishwe atewe ibyuma ku ijosi, ku ntoki, mu mabere no mu bindi bice bitandukanye. Basabye inzego z’umutekano ko uwishe uwo mukobwa nafatwa yazaburanishirizwa mu ruhame kuko yamwishe urw’agashinyaguro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyigena Alexis, yavuze ko inzego z’umutekano ziri gushakisha uwakoze iki cyaha yizeza abaturage ko azafatwa. Ati “Navuga ko ari amahano, twagize ibyago tubura umwana w’umukobwa w’imyaka 17 aho byagaragaye ko mu ma saa Saba z’ijoro umugabo waho yasohotse hanze agiye kureba amatungo ye uko ameze hanze, abona inzu uwo mwana w’umukobwa yararagamo ifunguye, yinjiyemo asanga bamwishe.’’ Gitifu yakomeje avuga ko icyakozwe ari ubutabazi bw’ibanze, aho bahageze bahageze bagahita bahamagara inzego z’umutekano zirahagera nazo zihita zitangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwamishe. Umurambo wahise ujyanwa i Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma. Gitifu Niyigena yavuze ko nta kibazo cy’umutekano muke kidasanzwe kiri muri uyu Murenge ngo kuko iyo bimenyekanye ababigizemo uruhare bashakishwa bagafatwa bakabihanirwa, yatanze urugero ahari ikirombe aho mu minsi ishize hafatiwemo abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko banatezaga umutekano muke aho abenshi bafashwe bakabihanirwa. Yijeje abaturage kandi ko uwishe uwo mwana w’umukobwa naramuka afashwe azaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bitange isomo ku bandi nk’uko abaturage bakomeje kubyifuza.[IGIHE]
2
2
10
4,448
UBUREZI ======= Umwarimu Bundles iri kubaryohera? @MTNRwanda hejuru! Kanda *182*2*1*3# ubundi uryoherwe,...
12
16
6,918
Ngoma: Ukekwaho kwica nyina akamwubakiraho ‘béton’ yahanishijwe gufungwa burundu ============================ Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abaturage bane barimo umugabo uherutse kwica nyina akamuta mu cyobo cya metero umunani akarenzaho béton, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake. Iki cyemezo cyafatiwe mu rubanza rwabereye mu ruhame ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 mu rubanza rwabereye mu Nteko rusange yo mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma. Uru rubanza ruregwamo abantu bane barimo Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, umugore we, Musengimana Claudine, Nzabonimana Thierry Etienne na Sumbabose Jacques. Aba uko ari bane baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe aregwa ko we n’umugore we bagiye umugambi wo kwica nyina w’uyu mugabo witwa Mukaremezo Xaverine biturutse ku mafaranga bagombaga kumwishyura angana na miliyoni 2 Frw. Bamaze kunoza uwo mugambi, uyu mugabo yahamagaye nyina ngo aze ayamuhe, ageze mu rugo rwe tariki ya 1 Gicurasi 2026 undi ajya gushaka umufasha kumwica. Icyo gihe yagiye kureba Nzabonimana Thierry ngo aze kumufasha. Umugore wa Shehe yahise ajya ku muhanda kubanekera. Baramwishe ntiyashiramo umwuka neza bamujugunya mu mwobo wa metero umunani bashyiraho ibiti bazi ko yapfuye. Ubushinjacyaha buvuga ko bukeye uwo mugabo amaze kwica nyina yahise ajya kuzana umufundi wari usanzwe umwubakira, araza bafatanya gushyiraho ‘béton’ kuri cya cyobo. Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mukecuru yari atarapfa ahubwo bamwubakiyeho ari gutaka atabaza ngo bamukuremo. Tariki ya 3 Gicurasi wa mufundi yahise yubaka inzu kuri cya cyobo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso burundu. Ubugenzacyaha bwaje kumenya ayo makuru bujya kuri cya cyobo, burahasenya busangamo umurambo wa nyakwigendera. Amakuru aba bagabo batatu batanze mu ibazwa ndetse n’uburyo bireguye nibyo byashingiweho urukiko rufata umwanzuro w’uko aba baregwa bose uko ari bane bari babanje gucura umugambi wo kwica nyakwigendera. Urukiko rwavuze ko aba baturage uko ari bane bose bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha, urukiko rwemeje ko rubahanishije igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha byose bose uko ari bane. Abaturage bagaragaje ko bibabaje kuba umuntu yakwica umuntu yabanje kubigambirira, bakagaragaza ko biteye agahinda kuba noneho umwana yica umubyeyi we.
2
1,078
Dosiye y’umunyamategeko wise umuntu ‘igikuri’ yafashe indi ntera ========================== Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo kuburanisha urubanza ruregwamo umunyamategeko akaba n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Munyakaragwe Aline, wise ‘igikuri’ Ingabire Nelly usanzwe ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije kuko bigize icyaha cy’ivangura. mobile.igihe.com/ubutabera-2…
2
2
7
3,197
AMAKURU ======== Umunyamakuru Muramira Régis wakoraga kuri Fine FM, yasubiye kuri City Radio yamenyekaniyeho.
1
35
4,526
AMAKURU ======== Mu Rwanda habuze iki koko ngo twigirire uruganda rutunganya impu? Nyakubahwa Perezida @PaulKagame yabigarutseho ariko nabonye ba Minisitiri muri @RwandaTrade bavugako uru ruganda aho kurwubaka bigoye kubera ngo uburozi buruturukamo ,@BugeseraDistr ho bavuzeko impu zazakurura ibisiga bishobora kuzateza ibyago ku kibuga cy'indege,... Imyaka irenga 10 uruganda rwarananiranye koko! @oswaki @RwandaParliamnt
1
1
7
1,239
#DRONES Abantu bari ku Kirenge /@rulindodistrict amakuru yanyu? Harya ni muri Rusiga cyangwa ni muri Shyorongi?
4
9
1,867