Ujya wibaza impamvu ujya kwa muganga, maze wasaba kubonana na muganga bakaguha rendez-vous yo kuzagaruka nyuma y'amezi 3 cg 6 wanajyayo bakakongera indi ukisanga umaze umwaka cg urenga muri rendezvous zidashira?
Izi foto zo hasi zirakwereka impamvu.
Ngo burya
#OMS ivuga ko umuganga umwe ubaga cyangwa utera ikinya akwiye guha servise abaturage ibihumbi icumi (10000) mu mwaka, ni ukuvuganibura abantu 27 ku munsi.
Nyamara iwacu si ko biri kuko umuganga 1 ubaga yisanga agomba kwakira abarwayi ibihumbi 100 ku mwaka,ni ukuvuga 277 ku munsi, naho utera ikinya we akaba agomba guha servise abagera ku bihumbi 500 ku mwaka, ni ukuvuga 1388 ku munsi.
Kubera rero ko ibi bidashoboka ni yo mpamvu muhabwa rendez vous za kure.
N'ubwo bimeze bityo ariko,
@nsanzimanasabin avuga ko hari ibyo Leta irimo gukora ngo hashakwe umuti nka
#4x4Program n'izindi.
#PASC2025