Uwanjye si uwo tuvukana,
Uwanjye si uwo twiganye,
Uwanjye si uwo twakuranye,
Uwanjye si uwo twakoranye,
Uwanjye si uwo dukorana,
Uwanjye si uwo duturanye,
Uwanjye si uwo twagendanye,
Uwanjye si uzi ahahise hanjye,
Uwanjye si unyobora mu kazi,
Uwanjye ni uzi njye wanone,
Uwanjye ni uzi ububiko bw’agahinda kanjye,
Uwanjye ni uzi isooko y’ibyishimo byanjye,
Uwanjye ni umenya ibyanjye atabikuye Ahandi,
Uwanjye ni ubabazwa ni ibibi bambeshyera,
Uwanjye ni unkomeza ncitse intege,
Uwanjye ni untera ingabo mu bitugu,
Uwanjye ni unkomeza mbuze ibyiringiro,
Uwanjye ni unguma iruhande Abandi bantaye,
Uwanjye ni umbikira ibanga ntantarange ku musozi,
Uwanjye ni unkosora agambiriye kunkura ahabi,
Uwanjye ni urirana nanjye amarira anshotse ku matama.
#Dove