ABANA NI UMUGISHA UTURUKA KU MANA, HARI ABABASHAKA BABABUZEZ BANATANGA AMAFARANGA NGO BATWITE BIKANGA:
Nta na rimwe umwana ari imwe mu mpamvu itera UBUKENE mu muryango nyarwanda, ahubwo abana bitaweho neza, bagakura neza, bagahabwa uburere n'indangagaciro nyarwanda, bagahabwa amahirwe angana yo kwitabwaho no kwiga neza, iyo bakuze basoje kaminuza, baragaruka bagatanga amaboko yabo mukuzamura umuryango wabo bakomokamo no kubaka igihugu muri rusange.
Ahubwo icyo twavuga nuko ubyara abana ajye anashyiraho ingamba zo kubafasha kwitabwaho anateganya ko mu gihe adahari abana be batabura ibyibanze byingenzi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Buri mubyeyi wese wita ku bana be mu mbaraga ze zose yaba nkeya, Imana imuhe umugisha igihe cyose zikomoka mu nzita nziza ziyubashye zitagize ibyaha. Amen
Umunyamakuru ndahiro Valens Papy yakomeje kuba iciro ry'imigani ku mbuga nkoranya mbaga nyuma y'uko yibarutse umwana wa 9. Bamwe mu bakoresha "X" n'abandi batandukanye baravuga ko yibagiwe ikinyejana arimo bityo ko atari akwiye kubyara abana benshi cyane!!!😳🙄