AMATEKA Y'UMUNYABIGWI WACU ❤️🇷🇼 INKOTANYI CYANE, BRIGADIER GENERAL RONALD RWIVANGA
URWANDA RUTANGA ABAGENI BASHOBOYE KANDI BASHOBOTSE
Umunyabigwi wacu🇷🇼❤️Inkotanyi cyane akaba Umuhanga ku ruhembe rw’umuheto ni Brigadier General Ronald Rwivanga yatangiye ibikorwa bye by’umwuga mu mwaka wa 1998, ubwo yabaga Associate Editor wa “The Link Magazine”, ikinyamakuru cya URFA, hagati ya 1998 na 1999. Mu mwaka wa 1999 yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), aho yakoreye imirimo itandukanye y’ubuyobozi n’akazi ka gisirikare kugeza mu 2003. Muri icyo gihe yubatse uburambe mu nzego zitandukanye za gisirikare no mu buyobozi bw’ingabo.
Kuva mu 2004 kugeza mu 2013, Ronald Rwivanga yakoreye muri Republican Guard (RG), aho yabanje kuba Staff Officer ushinzwe ibikorwa, amahugurwa n’ubutasi. Nyuma yaje kugirwa Umuyobozi ushinzwe umutekano n’ubutasi (Head of Security and Intelligence Department) kuva mu 2006 kugeza mu 2013. Muri icyo gihe kandi yanabaye umwe mu bashinzwe kurinda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (Close Protection Officer to H.E. the President of Rwanda), ibintu byamuhaye uburambe bukomeye mu mutekano wo ku rwego rwo hejuru.
Mu bijyanye n’amashuri, Brig. Gen. Ronald Rwivanga afite amahugurwa n’impamyabumenyi zo mu rwego rwo hejuru. Afite Impamyabumenyi y'Ikirenga ya Master's (Master’s Degree in Military Art and Science) yakuye mu ishuri rya gisirikare rya kaminuza riri i Fort Leavenworth, Kansas muri Amerika hagati y’umwaka wa 2012 n'2013. Yasoje aya masomo ye afite amanota yo mu rwego rwo hejuru cyane rwitwa A (Distinction), kandi igitabo cye gisoza amashuri cyibanze ku gusesengura ibyaha bya Jenoside n’ubwicanyi bwashegeshe imbaga (Genocide and Mass atrocities). Mu myaka yisumbuye, kuva mu 1994 kugeza mu 1997, yize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Imbonezamubano n'Imibereho y’Abantu (Social Work and Social Administration).
Mu 2013, Ronald Rwivanga yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa muri Republican Guard Unit ya RDF. Muri uwo mwaka kandi yatangiye gukora nk’umwarimu wa gisirikare ndetse na Directing Staff (psc ) muri RDF Command and Staff College i Musanze, umwanya yakomejeho kugeza muri Nyakanga 2016. Muri icyo gihe yanabaye umwanditsi mukuru wa Warrior Magazine.
Kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Kamena 2018, yabaye Exchange Military Lecturer ndetse na Directing Staff muri Tanzania Peoples Defence Force Command and Staff College i Duluti, Arusha muri Tanzania. Yari anashinzwe ishami ry’ubushakashatsi (Head of Research Cell), aho yakoranye n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’amasomo ya gisirikare n’ubushakashatsi.
Mu Ugushyingo 2018, Ronald Rwivanga yagizwe umuhuzabikorwa wa Junior Command and Staff Course (JCSC) muri RDF Command and Staff College, umwanya yakozeho kugeza muri Kamena 2019. Nyuma yaho yahise aba umuhuzabikorwa wa Senior Command and Staff Course (SCSC) kuva muri Kamena 2019 kugeza ku wa 27 Ukuboza 2020. Muri iyo myaka yose yakomeje no kuba umwanditsi mukuru wa Warrior Magazine.
Kuva ku wa 27 Ukuboza 2020 kugeza ubu, Brigadier General Ronald Rwivanga ni Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF Defence and Military Spokesperson). Mu nshingano ze, ashinzwe kuvugira RDF mu itangazamakuru no kugeza amakuru ku baturage no ku rwego mpuzamahanga ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda. Mu mwaka wa 2022 yazamuwe ku ipeti rya Brigadier General kubera uruhare rwe n’uburambe bwe mu gisirikare cy’u Rwanda.
Afande Brig Gen. Ronald Rwivanga yatangiye akazi ko kuyobora Umutwe wa Eastern Africa Standby Force, asimbuye Brig Gen. Paul Kahuria Njema usoje manda y’imyaka itatu.
URWANDA RUTANGA ABAGENI BASHOBOYE KANDI BASHOBOTSE