Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta batangiye gusuzuma Umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.
Mu kiganiro bagiranye na Minisitiri wa
@RwandaFinance Yusuf Murangwa, Abadepite bashimye ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwitaweho muri iyi ngengo y’imari, aho amafaranga arugenewe yiyongereye ku buryo bugaragara, bikazafasha mu gushyigikira gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kuhira imyaka, gutanga inyongeramusaruro no gukomeza guteza imbere umutekano w’ibiribwa mu Gihugu.
Nk'uko biteganywa n'amategeko, biteganyijwe ko iyi komisiyo izageza ku Nteko Rusange raporo ku isuzuma ry’umushinga itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta hongewemo n’ibitekerezo bya Sena, mbere y’uko Abadepite bawutora.