Sena y’u Rwanda yasabye ko hakongerwa ubukangurambaga ku ndwara ya Otizime, nyuma yo kugaragaza ko mu miryango imwe n’imwe hakiri imyumvire mibi iyifatanya n’imyuka mibi cyangwa amadayimoni.
Ibi byagarutsweho n’abasenateri bagaragaje ko iyo myumvire ituma bamwe mu babyeyi batinda kujyana abana babo kwa muganga ngo basuzumwe hakiri kare, bikadindiza kubona ubufasha bukenewe mu gihe cyabugenewe.
Intego ni uko nta mwana ukwiye gutinda kubona ubufasha kubera imyumvire itari yo, ahubwo buri wese akamenya uko yitwara no kumenya hakiri kare ibimenyetso bya Otizime.