Amateka y'uruhare rw'abayobozi b'amadini n'amatorero muri Jenoside yakorewe Abatutsi tuyavanemo somo ki?
Igisubizo cya Minisitiri
@DrDamascene:
"Icya mbere ni uko umuntu wumva ari umuyobozi w’idini, wumva ari umushumba, uhari muri iki gihe cya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiye kuvanamo isomo ry’impinduka, akareba icyerekezo gikwiye umuntu koko, ntidufate ko aba bantu bari mu mateka yahise gusa kuko ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi biracyahari no mu banyamadini no mu banyamatorero. Ibi rero buri wese akwiye kuvanamo isomo ryo kuba Umunyarwanda mushya."
"Icya kabiri, ababyeyi bakwiye kuvanamo isomo ryo kurera abana babatoza indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda aho kubarerera mu rwango, kuko birangira urwango rubagejeje habi. Iyo urebye abana barerewe mu rwango n'ingengabitekerezo ya jenoside bakagenda bakarundukana na ba se na ba nyina, ni benshi. Ntibikwiye kuzongera kubaho."
#Kwibuka32