Rubyiruko rw’ejo hazaza,
Muri ibi bihe bitoroshye
@HingaPlacide arimo kunyuramo, twe nk’urubyiruko rwa
@FDU_Inkingi twifuje kumugaragariza ko turi kumwe na we kandi ko tumushyigikiye. Turamushimira ubutwari agaragaza mu kuvugira rubanda no gutanga ibitekerezo bye ku bibazo bireba igihugu n’abaturage.
Iyo tubonye ibimubaho n’itotezwa rikorerwa umuryango we , ntibiduca intege. Ahubwo bitwongerera imbaraga, umurava n’icyizere cyo gukomeza guharanira ko buri Munyarwanda agira uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza atikanga. Bitwibutsa ko urugamba rwo guharanira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu rugikenewe.
Twe nka
#TEAMINKINGI twemera ko igihugu gikomeye cyubakwa n’abaturage bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bitandukanye, kuganira ku bibazo bibareba no gushaka ibisubizo mu mahoro. Ntidushobora kwemera ko abantu batotezwa cyangwa bagaterwa ubwoba bazira ibitekerezo byabo.
Ni yo mpamvu twongera gushimangira ko tuzakomeza kuba ijwi ry’abatagira uruvugiro, tugaharanira ukuri, ubutabera n’uburenganzira bwa buri Munyarwanda. Ibyo duhura na byo cyangwa ibyo tubona bikorerwa abandi ntibizatuma dusubira inyuma, ahubwo bizadutera imbaraga zo gukomeza inzira twahisemo.
Turifuriza
#HINGA gukomera no kwihangana muri ibi bihe. Tumwizeza ko atari wenyine, kandi ko hari urubyiruko rwinshi rukomeje kwizera ko u Rwanda rwiza rushoboka, igihugu kirangwa n’ubutabera, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kubahana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
share.google/wxdXuUwGJbZ6rkX…
#TEAMINKINGI .
@RIB_Rw @FDU_Inkingi @radioinkingi @1135MHirwa @Nadia_MUGUNGA1 @PatrickRugaba @Patriote257 @dzaneza @AAwithJGS @africans816671 @hrw @TheoMpoze .